Menya EjoHeza
EjoHeza ni gahunda yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi. EjoHeza ni ubwizigame bw'Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. EjoHeza ifasha abanyamushara n'abikorera. Ejoheza ni ikigega kibarizwa mu rwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB).
Sobanukirwa ibigenerwa abanyamuryango
Ikiruhuko cy’izabukuru kuva ku myaka 55
Tangira gutekereza ku kiruhuko cy’izabukuru kare udahangayikishijwe n’ahao ubushobozi buzava
Mu burwayi cyangwa ubumuga, turi kumwe
Ntiwateganya uburwayi cyangwa ubumuga, ariko guteganyiriza ahazaza hawe bikurinda gutungurwa.
Ubwishingizi bw’ubuzima no gushyingura
Abawe ni ab’agaciro, kandi muri ejoheza turabyumva.
Kubaka Icumbi
Ese ufite inzozi zo kubaka icumbi? Hamwe na EjoHeza zaba impamo.
Menya byinshi ku byo wemerewe
Muri EjoHeza tukwifuriza ahazaza hatekanye. Tugutera imbaraga z’ejo hazaza hatabangamiwe n’amikoro make tubinyujije mu nyungu dutanga
Hitamo EjoHeza hawe n’abawe
Tangira uzigamire abana bawe
Teganyiriza ahazaza abana bawe muri ejoHeza! Funguriza konti ya EjoHeza abana bari munsi y’imyaka 16, kugira ngo bizabafashe gukomeza amashuri n’ibindi. Tangira ubazigamire bakivuka!
Koresha EjoHeza ku isi yose
Muri EjoHeza, konti yawe iri mu biganza byawe, aho waba uri hose ku isi! Reba ubwizigame, inyungu ndetse n’ubwishyu bwawe.
Ibarire ubwizigame bwawe
Koresha mubazi ya EjoHeza ugereranye uko ubwizigame bwawe buzaba bungana Ejo hazaza
Tangira kwizigamira muri EjoHeza
Sura urubuga rwa EjoHeza
Sobanukirwa n'amahirwe yo kuba muri EjoHeza unyuze ku rubuga rwacu.
Iyandikishe
Tangira urugendo rwawe muri EjoHeza! Iyandikishe, utanga umwirondoro wawe ku rubuga rwacu cyangwa ukoreshe telephone ukande *506# ukurikize amabwiriza.
Bara uko ubwizigame bwawe bwiyongera
Nzaba ngejeje
RWF0
Urashaka gusaba ibyo ugenerwa?
Ibyishimo by'abamenye Ejoheza
EjoHeza ni iya twese! Nari umukozi wa Leta usanzwe uteganyirizwa n’umukoresha, EjoHeza ije nabonye ko ari amahirwe akomeye yo kugira uruhare mu gutegura ahazaza hanjye. Igihe kigeze nasabye ikiruhuko cy’izabukuru mpabwa ubwizigame bwanjye bwose, Inyungu ndetse n’inyongera nahawe na leta ku gihe.
UzalibaraUmwarimu
Umubyeyi wanjye yizigamiraga muri EjoHeza. Yitabye Imana twahise duhabwa impozamarira byihuse ndetse n’amafaranga yo gutegura imihango yo gushyingura. Byaradufashije cyane muri ibyo bihe bikomeye, ndetse na nyuma yaho twiteza imbere.
SamuelUmunyeshuri
Natangiye kwizigamira muri EjoHeza nkiyimenya kandi rwose aho ngeze mbona ntaribeshye. Ubu ngejeje ubwizigame bushimishije kandi nzigamira n’abana banjye.
JeanneUmucuruzi
Tubaze. Turasubiza.
Ikibazo waba ufite ku bijyanye no kwiyandikisha, kwizigama, gukurikirana ubwizigame bwawe, n'ibindi. Byose turabisubiza.