Gutegura ejo heza hawe bitangirira aha

Witeguye gutangira ejo hawe hatekanye? Waba ufite imyaka 18 cyangwa 55, uri umunyarwanda cyangwa umunyamahanga utuye mu Rwanda, EjoHeza ni umufatanyabikorwa wizewe mu guteganyiriza ejo hawe n’abawe

Ejoheza Dashboard

Menya EjoHeza

EjoHeza ni gahunda yashyizweho na Leta y'u Rwanda binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi. EjoHeza ni ubwizigame bw'Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. EjoHeza ifasha abanyamushara n'abikorera. Ejoheza ni ikigega kibarizwa mu rwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB).

Sobanukirwa ibigenerwa abanyamuryango

Ikiruhuko cy’izabukuru kuva ku myaka 55

Tangira gutekereza ku kiruhuko cy’izabukuru kare udahangayikishijwe n’ahao ubushobozi buzava

Mu burwayi cyangwa ubumuga, turi kumwe

Ntiwateganya uburwayi cyangwa ubumuga, ariko guteganyiriza ahazaza hawe bikurinda gutungurwa.

Ubwishingizi bw’ubuzima no gushyingura

Abawe ni ab’agaciro, kandi muri ejoheza turabyumva.

Kubaka Icumbi

Ese ufite inzozi zo kubaka icumbi? Hamwe na EjoHeza zaba impamo.

Menya byinshi ku byo wemerewe

Muri EjoHeza tukwifuriza ahazaza hatekanye. Tugutera imbaraga z’ejo hazaza hatabangamiwe n’amikoro make tubinyujije mu nyungu dutanga

Hitamo EjoHeza hawe n’abawe

Tangira uzigamire abana bawe

Teganyiriza ahazaza abana bawe muri ejoHeza! Funguriza konti ya EjoHeza abana bari munsi y’imyaka 16, kugira ngo bizabafashe gukomeza amashuri n’ibindi. Tangira ubazigamire bakivuka!

Tangira uzigamire abana bawe

Koresha EjoHeza ku isi yose

Muri EjoHeza, konti yawe iri mu biganza byawe, aho waba uri hose ku isi! Reba ubwizigame, inyungu ndetse n’ubwishyu bwawe.

Koresha EjoHeza ku isi yose

Ibarire ubwizigame bwawe

Koresha mubazi ya EjoHeza ugereranye uko ubwizigame bwawe buzaba bungana Ejo hazaza

Ibarire ubwizigame bwawe

Tangira kwizigamira muri EjoHeza

Sura urubuga rwa EjoHeza

Sobanukirwa n'amahirwe yo kuba muri EjoHeza unyuze ku rubuga rwacu.

feature illustration

Iyandikishe

Tangira urugendo rwawe muri EjoHeza! Iyandikishe, utanga umwirondoro wawe ku rubuga rwacu cyangwa ukoreshe telephone ukande *506# ukurikize amabwiriza.

feature illustration

Izigamire byoroshye

Tera intambwe ya mbere igana aheza wizigamira ukoresheje telephone, banki n’ibindi!

feature illustration

Bara uko ubwizigame bwawe bwiyongera

Imyaka
Amafaranga y'u Rwanda
Imyaka

Nzaba ngejeje

RWF0

globe illustration

Kwizigamira uri Mu mahanga
ni nk’ako kanya!

Uri umunyarwanda uba mu mahanga? Tangira wizigamire, witegure kugaruka mu rwakubyaye udahangayitse. Iyandikishe, wizigamire aho waba uri hose ku isi!

Urashaka gusaba ibyo ugenerwa?

Ibyishimo by'abamenye Ejoheza

EjoHeza ni iya twese! Nari umukozi wa Leta usanzwe uteganyirizwa n’umukoresha, EjoHeza ije nabonye ko ari amahirwe akomeye yo kugira uruhare mu gutegura ahazaza hanjye. Igihe kigeze nasabye ikiruhuko cy’izabukuru mpabwa ubwizigame bwanjye bwose, Inyungu ndetse n’inyongera nahawe na leta ku gihe. 

UzalibaraUmwarimu

Umubyeyi wanjye yizigamiraga muri EjoHeza. Yitabye Imana twahise duhabwa impozamarira byihuse ndetse n’amafaranga yo gutegura imihango yo gushyingura. Byaradufashije cyane muri ibyo bihe bikomeye, ndetse na nyuma yaho twiteza imbere.

SamuelUmunyeshuri

Natangiye kwizigamira muri EjoHeza nkiyimenya kandi rwose aho ngeze mbona ntaribeshye. Ubu ngejeje ubwizigame bushimishije kandi nzigamira n’abana banjye.

JeanneUmucuruzi

Tubaze. Turasubiza.

Ikibazo waba ufite ku bijyanye no kwiyandikisha, kwizigama, gukurikirana ubwizigame bwawe, n'ibindi. Byose turabisubiza.