Ibigenerwa abanyamuryango ba EjoHeza
Abemerewe
Tegura imyaka yawe y’izabukukuru hamwe na EjoHeza
Tangira imyaka yawe y’izabukuru neza. Kuva ku myaka 55 kuzamura, ushobora gutangira kwakira inyungu z’ubwizigame bwawe.
Ubwishingizi ku buzima no gushyingura
Muri EjoHeza, tuzi neza agaciro ko kwita ku bawe igihe udahari. Iyo ubaye umunyamuryango wacu, nturi kwiteganyiriza wenyine ahubwo uri no gutegurira ejo hatekanye abawe mu gihe uzaba udahari.
Tugufasha kwiyubakira icumbi
Ufite inzozi zo kugira iwawe wishimiye? Reka tugufashe kugira izo nzozi impamo. Menya byinshi kuri izi nyungu z’uko wizigamiye muri EjoHeza.
Twita ku bawe mu gihe udahari
Wari uziko abazungura b’abanyamuryango bacu twabatekerejeho! Tuziko mu bihe bikomeye, ubufasha bwose ari ingenzi. Niyo mpamvu hari ibyo tugenera abazungura b’umunyamuryango wacu witabye imana. A ...
Tugufasha gukomeza amasomo yawe
Amahirwe yo kwiga ntajya arangira! Twiteguye kugufasha gukomeza urugendo rwawe rwo gukomeza amashuri. Nk’umunyamuryango wacu, aya ni amahirwe adasanzwe
Ibigenerwa abanyamahanga bimutse
Iyi ni impano yo kuba waratuye mu rw’imisozi igihumbi. Niba uri umunyamahanga wizigamiye muri EjoHeza, ukaba witegura gutaha, tugufitiye inkuru nziza. Wemerewe kubona imbumbe y’ubwizigame bwawe n ...
Dore uko wasaba ibyo ugenerwa
Hitamo ubwoko bw'icyo usaba
Hitamo ku rutonde rw'ibigenerwa abanyamuryango, ubwoko bw'icyo usaba. Biroroshye.
Tanga ibyangombwa, uhitemo uburyo bwo kwishyurwa
Bitewe n'icyo wasabye, usabwa gutanga ibyangombwa kugira ngo ubusabe bwawe bwakirwe, ugahitamo n'uko ushaka kwishyura.
Ohereza ubusabe
Niba warangije ibisabwa byose. Icara utekanye, uzahabwa igisubizo ku busabe bwawe mu gihe gito.
Tubaze. Turasubiza.
Ikibazo waba ufite ku bijyanye no kwiyandikisha, kwizigama, gukurikirana ubwizigame bwawe, n'ibindi. Byose turabisubiza.